Nyuma yo guhamagarwa n’Ubufaransa William Saliba yacyeje mugenzi we Magalaes bakinana mu bwugarizi bwa Arsenal

Myugariro William Alain Andre Gabriel Saliba yacyeje bikomeye mugenzi we ukomoka mu gihugu cya Brazil bakinana mu bwugarizi bw’ikipe ya Arsenal Gabriel Magalaes ahamya ko amufasha mu mukinire ye ya buri munsi.
William Saliba ni umwe muri ba myugariro bahagaze neza muri Arsenal ndetse ubwugarizi bw’iyi kipe bumaze kwinjizwa ibitego bike ugereranyije n’amwe mu makipe bahanganye.
Ubwo yavugaga ku mwunganizi we ukomoka mu gihugu cya Brazil ariwe Gabriel Magalaes William Saliba yagize ati:Gabriel Magalaes ni umwunganizi wanjye mwiza ndetse ni n’umukinnyi mwiza mu ikipe yose muri rusange kuko ni myugariro ukuba hafi bishoboka iyo mwugarijwe.
Saliba avuga ko kuba ikipe ya Arsenal yaratangiye neza ngo byagizwemo uruhare rukomeye na Magalaes mu bijyanye no kugarira ndetse ngo ugushyira hamwe kwabo kwatumye ikipe yabo igira intangiriro nziza za shampiyona.
William Saliba yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa aho ari umwe muri ba myugariro bazajyana n’umutoza Didier Deschamps.
William Saliba yacyeje Gabriel Magalaes avuga ko ari umwe mu bakinnyi fatizo ba Arsenal uyu mwaka.