Nyuma yo guhemukira ikipe y’igihugu ya Ghana mu gikombe cy’Isi 2010 Suarez yanze gusaba imbabazi Abanya Ghana

Rutahizamu wabiciye bigacika mu ikipe ya Liverpool na Barcelona Louis Suarez yanze gusaba imbababazi abafana n’abakunzi b’ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma yo guhemukira iyi kipe agakuzamo umupira intoki kandi cyari igitego cyari gutuma Ghana ikomeza muri kimwe cya Kabiri mu gikombe cy’Isi cya 2010.

Uyu mugabo Louis Suarez kuri ubu afite imyaka 35 y’amavuko kuri ubu ikipe y’igihugu ya Ghana igiye kongera gukina n’ikipe y’igihugu ya Uruguay nyuma y’imyaka 12.

Ubwo Ghana yakinaga na Uruguay muri 1/4 cyirangiza mu gikombe cy’Isi Suarez yakuyemo umupira habura umunota umwe ku minota 30 y’inyongera yari yongerewe kuri uyu mukino ndetse nyuma yo gukora ibi uyu mugabo yahise ahabwa ikarita itukura.

Iyo icyo gitego iyo kinjira, cyari gutuma Ghana iba igihugu cya mbere muri Afurika gikatisha itike yo kugera muri 1/2 mu mikino y’igikombwe cy’Isi.

Ghana yahawe penaliti ariko Asamoah Gyan,wari kizigenza wa Black Stars icyo gihe, arayihusha, maze Uruguay iza gukomeza kuri penaliti 4-2.

Nyamara Ubwo Louis Suarez yabazwaga kuri ibi byabaye mu myaka isaga 12 ishize,yagize ati "Sinasaba imbabazi kuri ibyo.Nagaruye umupira n’ukuboko ariko umukinnyi wa Ghana yahushije penaliti,sinjye.


Suarez yanze gusaba imbabazi abakunzi ba Ghana nyuma yo guhemukira iyi kipe mu mwaka wa 2010.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO