Nyuma yo guhomba akayabo ka miliyari 70 z’Amadolari Mark Zuckerberg yasubiye inyuma ku rutonde rw’abaherwe bakomeye ku isi aho ageze mu myanya 20

Umuyobozi mukuru wa Meta ibarizwamo Facebook, Whatsapp, Instagram, Facebook Messenger na Oculus amaze guhomba akayabo ka miliyari zisaga 70 z’Amadolari aho ibi byamusubije inyuma ku mwanya w’abaherwe bakize ku isi.

Mark Zuckerberg yatangiye umwaka wa 2022 abarirwa ubutunzi bw’akayabo ka miliyari 125 z’Amadolari nk’uko tubikesha Bloomberg Billionaires Index, Gusa kuva icyo gihe ubutunzi bwe bwagabanutseho akayabo ka miliyari 55.3 z’Amadolari bingana hafi na 55% by’ubutunzi bwose.

Hagati mu mwaka wa 2021, Facebook yatangiye guhura n’ikibazo cyo kugabanuka kw’abayikoresha aho nibura hafi buri munsi yatakazaga abantu basaga miliyoni kugeza mu mpera z’uyu mwaka.

Meta yafunguwe mu rwego rwo kongerera imbaraga imbuga nkoranyambaga zayo gusa ibintu biza gukomeza kuba bibi ubwo umwe mu bakozi bayo yamennye amabanga akubiye mu mpapuro z’iki kigo yerekana uburyo Instagram yagize uruhare mu kongerera urubyiruko intekerezo zijyanye no kwiyahura no kwiyanga.

Nyuma ubutunzi bwa Meta bwagabanutseho 36% cyangwa se hafi miliyari 3 z’Amadolari mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2021.

Kuri ubu Elon Musk niwe uyoboye urutonde rw’abaherwe bakize kurusha abandi ku isi, Jeff Bezos na Bill Gates bakaba muri batanu ba mbere mu gihe Mark Zuckerberg ubu ari ku mwanya wa 20.

Mark Zuckerberg yamanutse mu myanya y’abaherwe bakize ku isi nyuma yo gutakaza 50% birenga by’ubutunzi bwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO