Nyuma yo guhura n’uruva gusenya umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yasabye abafana imbabazi nyuma yo kugayika

Ni umukino wabaye mu ijoro ryakeye aho ikipe ya Arsenal yatsinzwe n’ikipe ya Cristal Palace ibitego 3-0 ndetse uyu mukino abatoza b’amakipe yombi babaye abagapiteni ba Arsenal mu gihe bari bakiri abakinnyi.

Ni umukino wabaye ikipe ya Arsenal idafite umukinnyi wayo Kieran Thierney aho bivugwa ko azamara uyu mwaka w’imikino atagarutse mu kibuga ndetse ikipe ya Arsenal yaje iri ku mwanya wa gatanu dore ko yari yamaze kwamburwa umwanya wa kane n’ikipe ya Tottenham nyamara iyi kipe ntiyabashije kuva mu nzara z’umutoza Patric Vierra.

Uyu Patric Vierra yabaye kapiteni wa Arsenal ndetse yanatwaranye na Arsenal igikombe cya shampiyona badatsinzwe mu mwaka wa 2003-2004.

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta ntabwo yahiriwe n’imipango ye kuko ikipe ya Cristal Palace yaje kubona igitego cyayo cya mbere ku munota wa 19 gusa bituma iyi kipe ikomeza kugira imbaraga byatumye Arsenal itsindwa n’igitego cya kabiri mu gice cya mbere.

Mikel Arteta yavuze ko asaba imbabazi abafana ba Arsenal ku mpamvu z’uko batitwaye neza mu mukino wo muri iri joro ryakeye ndetse yakomeje yemeza ko imyitwarire berekanye yari iciriritse ndetse ngo ntabwo ariko bari babyiteze.

Uyu mutoza kandi yakomeje yisegura ku bafana avuga ko iyi kipe ibuze umukinnyi wayo ukomeye ukina ku ruhande rw’inyuma ariwe Kieran Tierney aho ngo azamara uyu mwaka w’imikino atongeye gukandagira mu kibuga.

Ikipe ya Arsenal kuri ubu ihagaze ku mwanya wa gatanu aho inganya amanota na Tottenham gusa ikipe ya Tottenham ikaba izigamye ibitego byinshi.

Igitego cya mbere cya Cristal Palace cyatsinzwe na Philippe Matata , Jordan Ayew atsinda igitego cya kabiri maza Wilfried Zaha atsinda igitego cya gatatu maze Arsenal inyagirwa ityo ibitego 3-0.

Aganira na Sky Sports umutoza Mikel Arteta yagize ati ’’Nshimiye cyane Cristal Palace bakinnye neza cyane gusa nitwe twabiteye kuko twakinnye nabi cyane tutarimo guhatana uko bikwiye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO