Nyuma yo gukiruka inkoni yakubiswe Aubameyang bwa mbere yitabiriye imyitozo afite ibipfuko

Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang uheruka kwerekeza muri Chelsea yitoje yambaye mask(Igipfuko) nyuma yo guterwa iwe na bene ngango bakamukubita bikomeye ndetse bakanamusahurira urugo.
Aubameyang ukinira Chelsea yitezwe mu mukino wo gufungura irushanwa rya Champions League ritangira kuri uyu wa kabiri aho ikipe ye yasuye Dinamo Zagreb.
Aubameyang agiye gukina umukino we wa mbere nyuma hashize icyumweru kimwe gusa atewe n’abajura bakamuhemukira iwe mu rugo ndetse bakanamusahura ndetse mu kugerageza guhatana nabo bamuteye icyuma baramukomeretsa.
Aubameyang w’imyaka 33, yitabiriye imyitozo yambaye mask y’umukara, yuzuye mu maso kandi yakozwe-na sosiyete y’inzobere i Milan.
Umutoza Tuchel yavuze ko uyu wahoze ari kapiteni wa Arsenal yifuza cyane ’kwerekana ubushobozi bwe’ kabone nubwo byamusaba kwambara mask.
Tuchel yagize ati: “Yitaye ku gukira kwe. Twashoboye kuzana abantu bose gukora imyitozo yacu ya nyuma hano muri Zagreb.