Nyuma yo gusohora indirimbo nshya Israel Mbonyi yafashe rutemikirere yerekeza muri CANADA

Umuhanzi ukomeye cyane uririmba indirimbo zo kuramya ndetse zikanahimbaza Imana ndetse akaba anakunzwe na batari bake mu myidagaduro ariwe Israel Mbonyi yamaze kwerekeza mu gihugu cya Canada gukora ibitaramo bitandukanye bigomba kumara ukwezi.

Israel Mbonyi yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Canada mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Nzei 2022 ahi agiye gukora ibitaramo bigomba kumara ukwezi kose.

Uyu muhanzi Israel mbonyi yerekeje mu gihugu cya Canada mu gihe hashize iminsi mike cyane ashyize hanze indirimbo nshya yise yaratwimanye.

Umuhanzi Mbonyi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze abasha gutangaza n’indi nteguza y’ibitaramo bigomba kubera mu gihugu cya Australia aho yagaragaje ko azakorera ibitaramo mu Mijyi irimo Adelaide, Melbourne,Sydney, Brisbane na Perth gusa uyu muhanzi ntabwo yabashije kugaragaza amataliki ibi bitaramo bizabera.
Umuhanzi Israel Mbonyi yerekeje mu gihugu cya Canada gukora ibitaramo bigomba kumara ukwezi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO