Nyuma yo gusubizwa kuri Twitter Donald Trump yanze gukoresha konti ye

Nyuma yo gusubizwa konti ye ya Twitter uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze kuyikoresha nubwo yari yamaze gusubizwa kuri uru rubuga.

Donald Trump yari amaze igihe yarakuwe kuri Twitter gusa nyuma y’uko uru rubuga ruguzwe n’umuherwe Elon Musk yahise atangaza ko azagarugaruraho Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku munsi wo kuwa gatandatu nibwo Donald Trump yifashishije urubuga rwe rwa Truth Social avuga ko nta gahunda afite yo gukoresha Twitter nubwo bwose yari yasubijwe konti ye.

Uyu mugabo avuga ko adashobora gukoresha Twitter kuko ngo urubuga rwe rwa Truth Social ngo rufite ubushobozi bidasabye kwiyambaza Twitter.

Donald Trump yagaruwe kuri Twitter ariko yanga gukoresha konti ye nubwo yari yayigaruweho nyuma yo kugurwa n’umuherwe Elon Musk.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO