Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzi Cyusa Ibrahim ukunzwe mu njyana gakondo nyuma y’imyaka ibiri nta bitaramo byemewe mu Rwanda yasubukuye ibitaramo akorera muri Grand Legacy Hotel.
Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga ze nkoramyambaga yagaragaje ibyishimo yatewe no kwongera gusubukurwa kw’ibitaramo byoroheje mu Rwanda muri iki gihe abahanzi bose bagize imbogamizi zo kudataramira abantu mu ruhame.
Mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz. Yagize ati “Muri make nta muntu utakwishimira ibyemezo Leta yacu yafashe byo kongera gukomorera abahanzi mu gutaramira abantu batari benshi mu mahoteli ndetse na restaurant ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 .
"kuri ubu ni ibihe byiza byo kongera gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’inkera muri Hotel Grand Legacy buri wa gatanu."
Cyusa yadutangarije ko mu gitaramo cyo kuri uyu wa gatanu abazakitabira ari abantu bake ariko basabwe ko umuntu agomba kuba yarafashe urukingo rwa Covid-19 inshuro imwe cyangwa ebyiri.
Biteganyijwe ko iki gitaramo cyo ku wa gatanu Tariki 17 nzeri 2021 kizatangira I saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatau z’ijoro kwinjira bikaba ari 10.000Frw na 5.000frw.