Nyuma yo gutandukana na Pique Shakira akomeje kudahirwa kuko ashobora gufungwa imyaka 8 azira kunyereza imisoro.

Magingo aya urukiko rwo mu mu Mujyi wa Barcelona rwamaze guhamagaza umuhanzikazi w’icyamare Shakira kuzitaba urukiko nyuma yo gutahurwaho ibibazo bijyanye no kudatanga imisoro.

Kugeza aka kanya ntabwo haratangazwa igihe uyu muhanzikazi azitabira urukiko nubwo bwose amakuru yamaze gusakara ko Shakira w’imyaka 45 y’amavuko akurikiranyweho gukora amanyanga yo kudatanga imisoro.

Uyu muhanzikazi birimo guhurahurwa ko nahamwa n’icyaha ashobora kuzakatirwa imyaka igera ku munanio ari mu buroko.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Elle magazine Shakira yagize ati: Ndiyizeye kuko mfite ibihamya byinshi bijyanye n’ikirego cyanjye ndetse nizeye ko ubutabera buzakorwa neza.

Mu mwaka wa 2012 Shakira bivugwa ko Shakira yaguze inzu mu Mujyi wa Barcelona ariko akajya adahishura ko ari inzu ye bwite bituma adatanga imisoro.

Mu mategeko ya Espagne umuntu uhamara amezi atandatu tangira gutanga imisoro nk’umunyagihugu nyamara Shakira we yabusanyije n’amategeko none bivugwa ko yanyereje imisoro ingana na Miliyoni 12 z’Amayero.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO