Nyuma yo gutanga k’umwamikazi Ubwongereza bugiye kubona umwami mushya

Nyuma yo gutanga k’Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, magingo aya umuhungu we Charles Philip Arthur George niwe wahawe inshingano zo kumusimbura ku ngoma ndetse yahawe izina ry’ubwami rya Charles III.

Byamaze gutangazwa ko kandi Igikomangoma William ari we muzungura wa se ku ngoma, bivuze ko Charles III aramutse atanze, William yaba Umwami w’Ubwongereza.

BBC yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo Umwami mushya ashobora kwima ingoma mu buryo bweruye bikabera mu ngoro yitiriwe St James i Londres mu Bwongereza.

Bivugwa ko uyu muhango uzitabirwa n’abantu 700 ariko bizaba mu buryo bwihuse, ndetse BBC yatangaje ko bashobora kuba bake cyane.

Ku munsi wa kabiri w’inama y’abajyanama nibwo umwami mushya yitabira, akarahirira kurinda Idini ya Ecosse rizwi nk’iry’aba- Presbytérienne.

Kuri ubu indirimbo y’igihugu izahindurwa ahavugwaga ’God Save the Queen’ hahinduke ’God Save the King’.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO