Nyuma yo gutera igipindi abafana be akababwira ko atwite Nicki Minaj yaje kwisubiraho ababwiza ukuri

Umuraperikazi uri mu bakomeye cyane muri Leta Zunze ubumwe za Amerika wamamaye cyane ku izina rya Nick Minaj aherutse kugirana ikiganiro n’abafana be kuri Instagram maze umwe mu bafana be amubaza niba yaba atwite undi nawe arabyemeza gusa nyuma y’aho aza kwisubira avuga ko ataribyo.

Uyu mugore w’imyaka 39 y’amavuko ubwo yari yahuje urugwiro n’abafana be kuri Instagram yashidutse yemereye abafana be ko atabyibushye gusa ahubwo atwite umwana wa kabiri gusa nyuma yisubiyeho asobanura ko atari byo ahubwo ko yashidutse yabivuze kandi atari ukuri akabivuga kubw’impanuka.


Uyu mugore w’icyamamare mu njyana ya Rap afatwa nk’umwe mu bakunzwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uyu mugore kandi ubwo yagiranaga iki kiganiro n’abafana be hari mbere gato y’uko yigaragaza mu gitaramo cya Wireless Festival cyabereye mu mujyi wa London ho mu Bwongereza.

Ubwo yasubizaga agatima impembero yahise yihutira kubwira abafana be ko ibyo yababwiye yari adakomeje ahubwo abasobanurira ko adatwite undi mwana nk’uko yari yabitangaje mu kiganiro cy’ako kanya kuri Instagram.

Magingo aya ku myaka ye 39 y’amavuko Nicki Minaj afite umwana umwe w’umuhungu yabyaranye n’umugabo we Kenneth Perry aho aba bombi bashyingiranwe mu mwaka wa 2019.

Umuhungu wa Nick minaj yavutse mu mwaka wa 2020 ndetse ni nakenshi akunze kumugaragaza ku mbuga nkoranyambaga we na Papa we Perry.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO