Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Kanye West usanzwe ari umwe mu baraperi bakomeye ku isi ndetse akaza no muba mbere batunze agatubutse uyu mugabo nyuma yo kuvugwaho ko yatiye imyambaro ntayitirure kuri ubu yamaze gufungura iduka ricuruza iyo myambaro.
Kanye west yamaze gutangiza iduka yise ‘YZYSPLY’ aho abantu bazajya bagura imyambaro muri iri duka imbona nkubone cyangwa se hifashishwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Kuzana kandi uburyo bw’ikoranabuhanga mu bucuruzi bwe uyu mugabo bigaragaza ko ashobora kuba agiye korohereza abantu benshi mu bijyanye no kugura imyambaro.
Kanye West mu myambaro agiye kujya acuruza harimo amashati,ingofero,n’indi myambaro itandukanye.
Ibi bije u minsi mike ishize aribwo uyu mugabo arezwe na rimwe mu iduka ricuruza imyambaro aho ryamuregaga gutwara imyambaro yabo ariko ntayishyure cyangwa ngo ayitirure ibi byatumye ba nyirayo bamuca akayabo kangana na miliyoni 400 Frw mu mafaranga y’U Rwanda.