Nyuma yo gutsindwa abafana ba PSV Eindhoven ntabwo baviriyemo aho

Mu mukino wahuzaga ikipe ya Arsenal na PSV Eindhoven yo mu Buholandi abafana b’iyi kipe bateruye intebe zo muri Stade Emirates Stadium ndetse banatera ibyotsi muri bagenzi babo kubera kubabazwa nuko batsinzwe.

Ikipe y’umutoza Mikel Arteta yatsinze PSV yo mu Buholandi nyuma y’igitego cyatsinzwe n’Umusuwisi Granit Xhaka mu gice cya kabiri ndetse ikipe ya Arsenal yahise ikatisha itike yo kurenga amatsinda ya Europa League.

Abafana ba PSV bagera ku 3,000 ntabwo bakiriye neza ibyavuye mu mukino kuko bateye ibyotsi bakoreshaga mu gufana ku bafana ba Arsenal nyuma y’iminota mike umukino urangiye.

Abapolisi bahise bahosha intambara y’aba bafana ubwo bari batangiye kuvundana hagati y’impande zombi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO