Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma Rafael Nadal yatangaje ko bimubabaje cyane

Rafael Nadal yaje gutangaza agahinda ke nyuma yo gutakaza umukino we wa nyuma mu irushanwa rya Indian Wells aho yaje kuba agira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero aza kuba atsindwa na Taylor Fritz.

Taylor Fritz yaje kuba yegukana iri rushanwa we afata nkiry’ingenzi kuri we nyuma yo gufatirana Rafael Nadal mu burwayi bwe akamutsinda ku mukino wa nyuma.

Uyu Rafael Nadal w’imyaka 35 kuri ubu ni nimero ya 3 ku isi mu mukino wa Tennis gusa uyu mugabo yagaragaje akababaro ke ubwo yatsindwaga ku mukino wa nyuma ndetse akananirwa kwegukana iri rushanwa dore ko iyo abigeraho yari guhita yuzuza ibikombe 37 atwaye mu buzima bwe.

Gusa nubwo nubwo bimeze gutyo uyu mugabo yagaragaje ko adafitiye ishyari mugenzi we ahubwo amubwira amagambo meza agira ati’’nukuri ukoze neza uyu munsi kandi rwose amahirwe masa kuri wowe ukomeje gukora neza, ndatekereza ko ari umunsi ukomeye kuri wowe n’abawe bose ishimire ibyo ugezeho kandi wakinnye neza cyane.

Rafael Nadal yakomeje agira ati’’nakinnye neza uko nshoboye mu byumeru bibiri bishize gusa kuri ino nshuro uyu munsi ntabwo bibashije kunkundira gusa nzakomeza guhatana mpaka ku munsi wa nyuma, byarandenze mu ntangiriro zanjye muri uyu mwaka zari nziza pe, ndetse buri wese azi ko aha ari ahantu nkunda cyane,nishimiye iminsi yose namaze muri iri rushanwa rya Indian Wells ndetse nizeye ko nzakomeza gukora cyane muyindi myaka iri imbere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO