Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ikipe ya Kiyovu Sports kwihanganira umutoza ntabwo ibikozwa ahubwo imufatiye umwanzuro ukakaye

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya AS Kigali ibitego 4-2 kuri ubu harimo kuvugwa amakuru ko umutoza wayo witwa Alain Andre Landeut noneho yamaze guhagarikwa bidasubirwaho.

Inkuru ijyanye no guhagarika umutoza mukuru wa Kiyovu Sports yabaye kimomo mu bitangazamakuru bitandukanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 05 Ukuboza 2022 ndetse uyu mugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahagaritswe nyuma yo kwandagazwa bikomweye na AS Kigali itozwa n’umutoza Cassa.

Mu minsi ishize kandi nibwo umuyobozi wa Kiyovu Sports bwana Juvenal Mvukiyehe yari yatangaje ko ahagaritse umutoza kubera umusaruro muke yari amaze kugaragaza ubwo yatsindwaga na Gasogi United ndetse nyuma gato ubuyobozi bwahisemo gusubiza umutoza mu kazi gusa kuri iyi nshuro yamaze guhagarikwa.

Bidasubirwaho Kiyovu Sports yamaze guhagarika umutoza mukuru wayo Alain Andre Landeut.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO