Nyuma yo gutsindwa na Bugesera umutoza wa APR FC yatangaje amagambo arimo urujijo

Umutoza Adil Erradi Mohammed nyuma y’umukino APR FC yatsinzwemo n’ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko atazi ikibazo nawe abakinnyi bafite ndetse abenshi batangira kwibaza ukwiye kumenya icyo kibazo.
Ikipe ya Bugesera FC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane ku munsi wa kabiri utari warakiniwe igihe kubera ko ikipe y’ingabo z’igihugu yari mu mikino Nyafurika.
Nubwo Nshuti Innocent yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino ntabwo ariko byaje kugenda kuko Bugesera yaje kugombora iki gitego ndetse mu gice cya Kabiri iyi kipe iza kubona igitego cya 2 bituma Bugesera yegukana amanota 3 gutyo.
Ikipe ya APR FC imaze iminsi ititwara neza dore ko no mu mikino uheruka iyi kipe yabashije gutsinda Rwamagana bigoranye cyane kuko yayitsinze ibitego 3-2.
Nyuma yo gutsindwa na Bugesera umutoza wa APR FC Adil yatangaje amagambo abenshi bayabonamo urujijo nyuma yo gutangaza ko nawe atazi ikibazo abakinnyi be bafite.
Mu magambo ye Adil yagize ati"Sinzi ikibazo kiri mu ikipe abakinnyi bari gukina nta cyizere bifitiye, ntabwo nzi icyababayeho kuva ku mukino wa Rwamagana City, ntabwo nzi uko bimeze rwose.
Kuva twasezererwa na US Monastir twakoze imyitozo bisanzwe kandi abakinnyi bari bameze neza ariko sinzi ikibazo bafite mu mutwe.
Kugeza ubu hari amakuru aturuka mu ikipe ya APR FC avuga ko umutoza Adil akunda kubwira nabi abakinnyi mu gihe bari mu myitozo ku buryo bamwe bahamya bamwe mu bakinnyi ba APR FC basa naho batishimye.