Nyuma yo kuba Kimenyabose nk’umuravumba Salima Mukasanga yasabye abamukurikira kuri Twitter kuba maso kubera abakomeje kumwiyitirira

Umusifuzi mpuzamahanga Salima Mukansanga nyuma yo kwandika izina rikomeye ndetse akaba icyogere kuri ubu yamenyesheje abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze kwitinda kuko avuga ko hari benshi bakomeje kumwiyitirira.
Ibi salima yabitangaje ku munsi w’ejo avuga ko hari abantu benshi bakomeje kumwiyitirira ndetse aboneraho kubwira inshuti ze n’abamukurikira ko bakwiye kuba maso kuko hari abashobora gukoresha nabio izina rye bagakora amakosa anyuranye kandi bitwaje izina rye.
Kugeza ubu Salima niwe musifuzi umwe rukumbi ukomoka mu Rwanda umaze guca agahigo ko gusifura mu mikino y’igikombe cy’Isi ndetse uyu mukobwa akomeje kuba ikimenyabose kubera uburyo anoza akazi ke.