Nyuma yo kubura Ally Niyonzima, Yanga ishobora kwishumbusha Muhadjiri

Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yifuzaga umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati uzwi nka Ally Niyonzima ikaza ku mubura, irifuza gusinyisha Muhadjiri Hakizimana kugira ngo yiyunge n’abafana.

Mu Cyumweru gishize hasohotse amakuru avuga ko Ally Niyonzima yifuzwa cyane na Yanga Africans yo muri Tanzania gusa birangira agiye muri AZAM FC,bimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu biza kuvuga ko icyo batumvikanyeho n’iyi kipe y’abafana ari uko bamuhaga amafaranga make.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo uyu musore yagaragaye mu myenda ya Azam Fc, ndetse inatangaza ko yaguze uyu mukinnyi mu gihe kingana n’imyaka ibiri imuha ibihumbi 40 by’amadorali.

Nyuma yo kumva ibi, bamwe mu bafana ba Yanga Africans bababajwe cyane n’iyi nkuru, bibaza impamvu iyi kipe itumvikanye n’uyu musore kandi ariyo yari yaje aje gusinyira avuye mu Burundi.

Ally Niyonzima yasinyiye Yanga Africans

Kuri ubu amakuru agera kuri Genesis aravuga ko Yanga Africans yifuza kwishumbusha undi musore w’umunyarwanda witwa Muhadjiri Hakizimana, ndetse ngo ibiganiro bikaba binageze kure.

Mu nkuru Genesis yabagejejeho mu cyumweru gishize, ni uko, Muhadjiri Hakizimana yari yamaze gusinyira Rayon Sport amasezerano y’umwaka umwe kuri Miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse akajya anahembwa umushahara w’amafaranga angana na Miliyoni imwe ku kwezi.

Kuri ubu Muhadjiri Hakizimana aramutse aguzwe na Yanga Africans yahasanga abandi bakinnyi b’abanyarwanda barimo Rutanga Eric wamaze gusinya mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, Haruna Niyonzima na Patrick Sibomana bose bari basanzwe baba muri iyi kipe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO