Nyuma yo kubura abakinnyi babiri b’ingenzi Arsenal ikomeje guteka ibijumba ikarura inyama!dore amakuru agezweho nonaha muri Arsenal

Ikipe ya Arsenal y’umutoza Mikel Arteta ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nubwo bwose iyi kipe ifite ibibazo bitandukanye by’imvune ku bakinnyi babibiri bayo ngenderwaho aribo Zichenko na Thomas Partey.

Iyi kipe y’umutoza Mikel Arteta kuri ubu irabarizwa ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 12 kuri 12 ndetse ikaba izigamye n’ibitego 8.

kuri ubu iyi kipe ikomeje kugorwa cyane n’ikibazo cy’abakinnyi bayo bavunikiye mu myitozo biteguragamo ikipe ya Fulham kuwa Gatanu w’icyumweru gishize aho iyi kipe yaje gutsinda umukino wayo bigoranye cyane nyuma yo guturuka inyuma igatsinda ibitego 2 bishyura igitego cyari cyatsinzwe na rutahizamu Mitrovich wa Fulham.

Icyuho cy’abakinnyi 2 ngenderwaho barimo thomas Partey na Zichenko ntabwo cyagaragaye cyane nyuma y’aho umutoza Mikel Arteta akinishirije umukinnyi Tierney ndetse akanaha umwanya Umunya Misiri Elneney babashije kuzibira icyo cyuho.

Gusa kuri iyi nshuro biratandukanye cyane dore ko Arsenal n’ubundi bivugwa ko aba bakinnyi babiri babuze ku mukino ushize bagomba no gusiba indi mikino 2 ikomeye harimo umukino wa Aston Villa na Manchester United.

Ni mugihe kandi umutoza Mikel Arteta akivuga ko atarava ku isoko aho akifuza abakinnyi batandukanye bashobora kongera imbaraga muri iyi kipe barimo Youri Tielmans,Pedro Neto,Mephis Depay n’anbandi batandukanye.

Mu ijoro ry’ejo kuwa Gatatu Arsenal igomba kwisobanura n’ikipe ya Aston Villa y’umutoza Steven Gerard ndetse azaba ari umukino wa gatanu abantu benshi bategereje kureba niba Arsenal izakomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona ikaba yakuzuza amanota 15 kuri 15 mu mikino 5 yikurikiranya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO