Nyuma yo kudacibwa akari urutega Guardiola avuze ko Liverpool ivuna umuheha ikongezwa undi

Umutoza mukuru w’ikipe ya Manchester City ukomoka mu gihugu cya Espagne ariwe Pep Guardiola yamaze gutangaza ko ikipe ye idacibwa akari urutega ahubwo avuga ko ibitangazamakuru byose bishyigikira ikipe ya Liverpool.

Ibi yabitangaje nyuma yuko ikipe ya Manchester City itsinze ikipe ya Newcastle United ibitego 5-0, mu gihe Liverpool bahanganye ku gikombe cya shampiyona yo yari yatsikiye itakaza amanota nyuma yo kunganya n’ikipe ya Tottenham 1-1.

Ibi Guardiola yabitangaje nyuma yo guhura muruva gusenya, ubwo yakurwaga imbuto mu ntoki agasezererwa n’ikipe ya Real Madrid muri Champions League.

Gusezererwa kwa Manchester City byatumye ibitangazamakuru bitandukanye bitangira kunenga Guardiola ndetse bitangira kuvuga ko Liverpool ishobora kwegukana ibikombe byose bikinirwa i Burayi.

Ibi ntabwo byashimishije Pep Guardiola ndetse mu magambo ye yagize ati" Abantu bose bashyigikiye ikipe ya Liverpool guhera ku itangazamakuru n’abandi bantu batandukanye gusa birumvikana wenda impamvu ni uko ari ikipe ifite ibigwi.

Magingo aya umutoza Pep Guardiola arashaka gutwara igikombe cya 4 cya shampiyona y’Ubwongereza
(Premier League) mu gihe amaze imyaka 5 mu ikipe ya Manchester City.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO