Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Umunyarwandakazi Salima Mukansanga akomeje kuba ikimenyabose nyuma yo kugaragara aganira n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa bwana Didier Deschamps aho uyu mukobwa ukomoka mu rwa Gasabo yasabye uyu mutoza gutuza akorohereza umusifuzi wari uyoboye umukino.
Mu ijoro ryakeye Salima Mukansanga yari umusifuzi wa kane ku mukino wahuje ikipe y’igihugu y’Ubufaransa aho iyi kipe byanarangiye inyagiye ikipe y’igihugu ya Australia ibitego 4-1.
Uyu Munyarwandakazi Mukansanga yagaragaye afata ibyemezo bijyanye n’isimburwa ry’abakinnyi banyuranye ndetse aza no kugena iminota yongerwa ku mukino.
Salima yavugishije imbaga nya mwinshi n’Isi yose muri rusange ubwo yari ayoboye umukino witabiriwe n’abafana barenga 40,875 ubwo yaturishaga umutoza Didier Deschamps wasaga n’aho atishimiye ibijyanye n’imisifurire.
Mukansanga yongeye iminota igera kuri 6 ubwo igice cya Mbere cyari kigiye kurangira ndetse yongeraho n’indi minota igera ku 8 ubwo umukino waganaga ku musozo.
Nyuma y’umukino, Mukansanga Salima yashimiwe na benshi barimo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF, FERWAFA n’abandi banyuranye aho bose bahurizaga ku kuvuga ko uyu Munyarwandakazi abateye ishema.