Nyuma yo kugaragaza amavamuhira menshi Etoile de l’Est isubiye ahayikwiye

Nyuma y’amezi 7 ikipe ya Etoile de l’Est yamaze gusubira mu cyiciro cya Kabiri nyuma yo kugaragaza amashagaga mu cyiciro cya mbere nyamara ntabwo yigeze ibasha kurusyaho kuko ubu yamaze kwerekeza mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wa shampiyona w’umwaka w’imikino 2021-22.

Mu Mwaka ushize mu kwezi k’Ukwakira 2021 ikipe ya Etoile de l’EST ni bwo yabonye itike yo gukina mu cyiciro cya mberemuri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ndetse iyi kipe yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu myaka 24 yari itambutse gusa ubwo yazamukaga impundu zatashye mu Ntara y’Uburasirazuba cyane cyane mu karere ka Ngoma.

Umutoza wa AS Kigali ufatwa nk’umwe mu batoza beza cyane muri shampiyona y’U Rwanda nta mpuhwe yigeze agirira ikipe ya Etoile ibi byahise bihamya ko ikwiye kumanuka mu kiciro cya kabiri.

Ni umukino AS Kigali yarushije cyane ikipe ya Etoile de l’Est, haba gukina neza ndetse no kurema uburyo bw’igitego.

Ikipe ya Etoile de l’Est ije ikurikiye ikipe ya Gicumbi aho iyi kipe yamanutse hakiri kare cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO