Nyuma yo kugaraguza agati ikipe ya Chelsea umutoza Pep Guardiola yatangaje amagambo bamwe bamwita umugome

Ikipe ya Manchester City yaraye yihanangirije ikipe ya Chelsea iyitsinda ibitego 4-0 ndetse byari inshuro ya Kabiri iyisubira dore ko yari yongeye kuyitsinda igitego 1-0 mu minsi itatu ishize gusa inkuru si ugutsindwa kwa Chelsea ahubwo inkuru yabaye amagambo y’umutoza Pep Guardiola.

Nyuma yo gushegesha Chelsea umutoza Pep Guardiola yatangaje ko ikipe ya Chelsea ngo ari ikipe nziza ndetse yakunze kumvikana asabira umutoza wayo Graham Potter guhabwa umwanya agategura ikipe neza.

Umukinnyi Riyad Mahrez yaraye yigaragaje cyane ubwo yatsindaga umupira w’umuterekano ndetse abandi bakinnyi barimo Phil Foden na Julian Alcvarez nabo bakomeje kwigaragaza.

Ikipe ya Chelsea yari ku rwego rwo hasi ndetse abafana bayo bakomeje kwinubira bikomeye umutoza w’iyi kipe Graham Potter gusa iyi kipe nimbeshyere ifite n’ibibazo bikomeye cyane biyugarije kubera imvune gusa umuherwe wayo akomeje gushakisha abakinnyi bakomeye bashobora kuzayifasha.

Nyuma yo gutsindwa bikomeye kandi bamwe mu bafana b’ikipe ya Chelsea bakomeje kuririmba no gusaba uwahoze atoza iyi kipe ariko akaza kwirukanewa kandi yarabahesheje igikombe cya Cham[pions League ariwe Thomas Tuchel ukomoka mu gihugu cy’u Budage.

Kugeza ubu biragoye kubona ko Chelsea yaza mu myanya 4 ya Mbere mu makipe ahatanira shampiyona y’u Bwongereza Premier League ndetse n’igikombe yacungiragaho aricyo FA Cup yaraye yihanangirijwemo na Manchester City itsinda iyi kipe ibitego 4-0.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO