Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi ariwe Kagere Meddie yaje gushira impumpu aha ikizere Abanyarwanda ko abakinnyi abereye Kapiteni biteguye, ndetse bifuza amanota atatu.
Nyuma y’aho usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi bwana Haruna Niyonzima adahamagawe Kagere Meddie ubu niwe Kapiteni w’Amavubi mushya.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kibanzirira umukino, Kagere Meddie yatangaje ko biteguye gutanga ibishoboka byose bakabona amanota atatu ku mukino bagomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Mozambique aho uyu mukino ugomba gukinwa ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.