Nyuma yo kugurirwa ibijumba akarura inyama Mikel Arteta yamaze kongererwa amasezerano

Umutoza w’ikipe ya Arsenal ukomoka mu gihugu cya Espagne, ariwe Mikel Arteta yamaze guhabwa amasezerano mashya nyuma yo gukomeza gufasha ikipe ya Arsenal kandi atarahawe ibyamirenge.

Uyu mutoza yageze mu ikipe ya Arsenal mu mwaka wa 2019, asimbuye mwene wabo Unai Emely nawe ukomoka mu gihugu cya Espagne gusa yaje kwirukanwa azira gutanga umusaruro muke.

Mikel Arteta yaje mu ikipe ya Arsenal aturutse mu ikipe ya Manchester City dore ko yari yungirije umutoza Pep Guardiola.

Arteta yongerewe amasezerano agomba kugeza mu mwaka wa 2025 atoza iyi kipe bakunda gutazira akazina ka
(The Gunners).

Nk’uko urubuga rwa Arsenal rwabitangaje umutoza Arteta nyuma yo kwitwara neza yamaze guhabwa amasezerano mashya.

Nyuma yo kongera amasezerano umutoza Mikel Arteta yagize ati" Ndishimye cyane,ndetse ndanezerewe kubera uyu munsi.

Umutoza Mikel Arteta yabaye mu ikipe ya Arsenal nk’umukinnyi igihe cy’imyaka 5 hagati ya 2011 kugeza 2016, ndetse yabaye na kapiteni w’iyi kipe.

Mu mwaka wa 2016, Mikel Arteta yasezeye ku mupira w’amaguru bituma yerekeza mu ikipe ya Manchester City kungiriza umutoza Pep Guardiola, yahamaze imyaka 3 gusa ahita agaruka mu ikipe ya Arsenal nk’umutoza mukuru.

Uyu mutoza mu gihe amaze mu ikipe ya Arsenal amaze gutwarana nayo ibikombe bibiri harimo FA Cup yatwaye ahigitse ibigugu byose ndetse n’igikombe cya Community Shield.

Mikel Arteta yitezweho kugarura Arsenal mu bihe byiza byo kwitabira irushanwa rya Champions League iyi kipe idaherukamo.

Mu mikino itatu iheruka muri shampiyona y’Ubwongereza yose uyu mutoza amaze kuyitsinda harimo umukino wa Chelsea, Manchester United ndetse na West Ham United.




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO