Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Nyuma y’aho ikipe ya Manchester United itsindiwe ibitego 6-3 n’ikipe ya Manchester City ku munsi wo kuwa Gatandatu umutoza wa Manchester United Erik Ten Haag yatangaje ko umukinnyi Antony yananiwe gufasha ikipe ye kugarira mu gihe yari yugarijwe.
Uyu mukinnyi Antony ubusanzwe akina ku ruhande rw’ibumoso imbere aho akina asatira icyakora umutoza we Ten Haag yamushinje kunanirwa gufasha abakinnyi bugarira ubwo ikipe yari yugarijwe.
Nyuma y’aho umukinnyi Diego Dallot ananiriwe gufata ubusatirizi bwa Manchester City Ten Haag yifuzaga ko Antony yagaruka inyuma gufasha mugenzi we gusa ntabwo yabishyize mu bikorwa.
Uyu mukinnyi yaguzwe arenga Miliyoni 85 z’ama Pound ndetse bivugwa ko ngo yasuzuguye itegeko rya Ten Haag ryamusabaga gusubira inyuma kugirango afashe ba myugariro.
Gusa nubwo ibi byose bivugwa uyu mukinnyi ari mubagerageje kubona izamu nubwo bwose ikipe ye yatsinzwe imvura y’ibitego bityo igitego yatsinze nticyagira icyo gitanga.
Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko umutoza Ten Haag atigeze yishimira uburyo umukinnyi Antony yananiwe gufasha mugenzi we Diogo Dallot kugarira.
Muri uyu mukino ikipe ya Manchester City yanyagiye ikipe ya Manchester United imvura y’ibitego 6-3 maze birangira United itashye yimyiza imoso.