Nyuma yo kumara imyaka 20 akina I Burayi Cristiano Ronaldo yerekeje muri Al Nasrr aho yamaze gusinya imyaka 2.5 y’amasezerano

Kizigenza Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr yo mu gihugu cya Saudi Arabia,aho aho bamaze kumvikana amasezerano y’imyaka 2 n’igice azageza mu mwaka wa 2025.

Cristiano Ronaldo yari amaze imyaka 20 akina I Burayi,agiye ndetse kuri ubu yiyemeje kujya gukorera amafaranga mu ikipe ya Al Nassr, aho iyi kipe igiye kujya imuhemba akavagari k’amafaranga kuko igiye kujya imuhemba agera kuri Miliyoni 200 z’Ama Dorali buri mwaka.

Gusa Cristiano Ronaldo yerekeje muri Saudi Arabia Atari amahitamo ye ya mbere ahubwo yabuze ikipe ifatika ishobora kumusinyisha yo ku mugabane w’i Burayi maze birangira agiye muri Al Nasrr ndetse uyu mugabo yari amaze ibinyacumi 2 akina I Burayi.

Ronaldo ahawe amasezerano bivugwa ko ashobora kumara imyaka 7 kuko nasezera umupira azahita aba Ambasaderi w’iki gihugu cya Saudi Arabia.

Nyuma yo guhabwa amasezerano Ronaldo yagize ati "Nishimiye ubunararibonye bushya muri shampiyona nshya no mu gihugu gishya.Icyerekezo Al Nassr ifite kirahambaye.Ntewe amashyushyu no guhura na bagenzi banjye tuzafatanya guhesha iyi kipe intsinzi."

Yakomeje avuga ko i Burayi yahakoze amateka akomeye bityo ku myaka 37 aricyo gihe ngo asangize ubuhanga bwe nabo muri Aziya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO