Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ku italiki 11 Ugushyingo 2022 hateganyijwe umukino w’amateka hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports ndetse amakipe yombi yatangiye kwivuga imyato ndetse ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukinbo nabyo byamaze kujya ahagaragara.
Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 11 Ugushyingo 2022 ndetse uzabera kuri stade ya Kigali I Nyamirambo ndetse kwinjira kuri uyu mukino ibiciro byamaze kumenyekana kuko itike ya make izagurwa amafaranga 5000 Frw naho itike ihenze izagurwa amafaranga 50,000 Frw.
Kugeza ubu uyu mukino watangiye kuvugisha abantu batandukanye hirya no hino dore ko kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 18 ikaba ikurikiwe na Kiyovu Sports n’amanota 17.
Kugeza ubu buri kipe irimo kwivuga imyato n’ibigwi ndetse buri ruhande rwahigiriye gutsinda uyu mukino.
Ibiciro ku mukino ugomba guhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports byagiye ahagaragara ndetse uyu mukino ugomba kurebwa n’umugabo ugasiba undi.