Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Uwari Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixão Santos n’umwungiriza we Pedro Miguel,bamaze guhambirizwa basubira iwabo ku ivuko muri Portugal,nyuma yo kunanirwa kwesa imihigo yibyo bemeye.
Biravugwa ko aba bagabo buriye rutem’ikirere saa tatu z’ijoro ryo kuri iki cyumweru basubira iwabo muri Portugal.
Aba bagabo bakomoka muri Portugal bari basinye amezi 6 bahabwa inshingano zo gutoza iyi kipe muri Gashyantare 2022 ariko intego bari bahawe zo gutwara igikombe kimwe muri 2 byakiniwe mu Rwanda kubigeraho byarabananiye.
Nyakubahwa bwana Paixão byari byitezwe ko ashobora gutwara igikombe cy’Amahoro ariko ntibyamukundiye kuko yasezerewe muri 1/2 cy’irangiza na APR FC ku bitego 2-1 mu mikino yombi.
Rayon Sports ikomeje kuvugwa cyane ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi gusa amakuru ari kuvuga ko ishaka umutoza wa Kiyovu Sports,Haringingo Francis Christian kugira ngo asimbure uyu munya Portugal.
Haringingo wafashije Kiyovu Sports kurangiza ku mwanya wa 2,amakuru aravuga ko amasezerano ye yarangiye ndetse Mvukiyehe Juvenal ari kurwana no kuyongera kugira ngo Rayon Sports itamutwara.