Nyuma yo kurenga imyumvire ya kera, Abagore bo ku Kirwa cya Gihaya ntibaterwa ipfunwe no gutwara ubwato

Abagore bo ku kirwa cya Gihaya mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi bavuga ko banze guheranwa n’umuco w’uko nta mugore wajyaga mu bwato ngo agashye [gutwara ubwato], bityo bagahitamo inzira yo kwishakamo ibisubizo.

Kugeza ubu abagore bo muri aka basigaye babikora kuko bibafasha kwiteza imbere no gufasha ingo zabo kugira imibereho myiza.

Umuco ni ikintu rukomatanya gikubiyemo ibintu by’ingenzi bibiri (2): ibifatika n’ibidafatika. Uko ibihe bigenda bisimburana umuco ugenda wiyubaka ushingiye ku murage gakondo wa ba sogokuru, ku byo abantu bagenda bihangira mu nzira y’iterambere ndetse no ku byo batira bituruka mu yindi mico.

Aba bagore bavuga ko hambere nta mugore wagashyaga kuko uwo babonaga abitinyutse byabaga ari agahomamunwa kuko hari ababifataga nko kwangiza umuco nyarwanda.

Aho Leta itangiye kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, abagore bo kuri kiriya kirwa bumvise ko batagomba gukomeza gutsikamirwa n’umuco wababuzaga kugashya kandi ko bumvaga ko umuco ugenda ukura bitewe n’ibihe.

Mukagatare Laurence utuye mu mudugudu wa Budorozi, akagari ka Gihaya mu murenge wa Gihundwe, avuga ko abagore bagashya ari abitinyutse bakinjira mu bucuruzi.

Ati “Akavuga ngo ‘ngiye gucuruza injanga’, ariko akavuga ati ‘kugira ngo ncuruze neza, nzajya njya kurangurira Abashyana

[abarobyi]

bari ku mazi’, kandi nta bundi buryo yagerayo adakoresheje ubwato, ubwo nyine agafata gahunda ko azajya agashya.”

Avuga ko ibi babikora kugira ngo bunganire abagabo babo mu gutunga urugo rwabo kandi ko aho batangiriye kubikora byabahaye ijambo mu ngo zabo.

Ati “Umugabo anyura hamwe akajya guhaha, na we ukanyura hirya ukajya gushakisha, iyo mugeze mu rugo ntawasuzugura undi kuko mwembi muba mwagize uruhare mu buzima bw’urugo rwanyu.”

Nyirandimubenshi Jaqueline we avuga ko hambere hari ababuraga uko bambuka kuko babuze umugabo ugashya bikaba byabaviramo ibibazo bikomeye.

Ati “Umwana yashoboraga kurwara cyangwa umubyeyi agiye kubyara ku buryo haba hatabonetse umugabo ako kanya ngo agashye bikaba ikibazo ariko ubu abantu bose baragashya ntawarwara ngo abure uko yambuka ajya kwa muganga.”

Mukamuganga Odette avuga ko imyumvire y’abatuye kuri kiriya kirwa yazamutse ku buryo ubu nta muntu ushobora guseka umugore ngo ni uko ari kugashya.

Ati “Uwaduseka ni nkamwe baturutse za Kigali kubera ko batabizi, ariko abatuye hano bageze aho bumva ko abantu bose bagomba kugashya kuko nta yandi mahitamo twari dufite.”

Nyiranzayisenga Jeannette twasanze ari no kugashya aturutse ku kirwa cya Gihaya, avuga ko ntacyo umugabo yakora ngo kinanire umugore nk’uko byahoze mu myumvire yo hambere.

Avuga ko abagore n’abagabo bo kuri kiriya kirwa bamaze gucengerwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku buryo ubu nta murimo bagiharira abagabo cyangwa ngo ube umwihariko w’abagore.

Ubusanzwe, umuco n’iterambere bihurira mu buzima bw’abantu. Umuco ni igicumbi ndetse ukaba n’urumuri rw’abenegihugu mu mpinduramatwara zigamije iterambere.

Ntirenganya Jean Claude usanzwe ari umugabo wa Nyiranzayisenga avuga ko kuba umugore we agashya ntakibazo abibonamo kuko abikorera ineza y’iterambere ry’urugo rwabo.

Ati “Imirima yacu ni iki kivu, umudamu wange ajya mu kivu gushakiramo injanga akajya gucuruza, yazanamo nk’igihumbi k’inyungu tukakirya nange nkasigara nkorera insina mu rugo nkita no kubana cyangwa se nabona undi muntu umpa akazi nkagakora.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem avuga ko icyatumaga abagore bataragashyaga ari uko imirimo yo mu kiyaga yakunze gukorwa n’abagabo ariko ko ubu abagore n’abagabo bahawe ijambo ringana bituma n’abagore bo muri biriya bice bitinyuka bagatangira kugashya.

Avuga ko ibi ari kimwe n’abagore bo mu bindi bice basigaye bagaragara mu mirimo yahoze ari iy’abagabo, agashimangira ko umuco wo hambere udakwiye guheza abantu mu bikorwa byo kwiteza imbere kuko n’ubusanzwe umuco uzwiho ko ugenda ukura.

Ati “Ubu dusigaye tubona abagore b’abafundi, ajya hejuru ku gikwa cyangwa akanahereza ibi twita abayede, bigaragaza ko buri wese asonzeye ko iterambere rimugeraho cyangwa rigere ku muryango we yabigizemo uruhare.”

Kayumba avuga ko ubuyobozi buhora buhamagarira abaturage kurenga imyumvire ya kera “Aho washoboraga gusanga umugabo wahahiraga urugo niba apfuye cyangwa agize ibindi byago bituma atahaba ugasanga urugo rwandagaye.”

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko umuco udakwiye kubangamira iterambere ariko ko n’iterambere ridakwiye gusanza ibyo risanze bityo ko ibidafite icyo bibangamiye umuco nyarwanda ariko biganisha aheza abanyarwanda byakwakirwa kugira ngo bibafashe mu kerekezo barimo.

Iyi nteko ikomeza ivuga ko Umuco utanga ibisubizo birambye by’ibibazo abaturage b’igihugu runaka bahura na byo mu nzira y’iterambere (Home Grown Solutions).

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO