Nyuma yo kuruha uwa Kavuna Rwamagana City iri gukomanga mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Rwamagana City FC nyuma yo kugorwa no kubona itike ya 1/2 kubera gusa n’akagambane yatsinze Interforce FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu cyiciro cya Kabiri, yiyongerera amahirwe yo kujya mu Cyiciro cya Mbere.

Nyuma yo kubeshyerwa ko, umukinnyi Rwamagana City yabonye amakarita 3 bitarabayeho, ikajurira igatsinda FERWAFA na AS Muhanga kuri ubu iyi kipe yateye intambwe yerekeza mu cyiciro cya mbere.

Ku mukino wabereye ku kibuga cya Polisi i Rwamagana kuri uyu wa Gatatu, Rwamagana City FC yigaragaje cyane imbere y’abafana bayo itsinda ibitego 2-0.

Ibitego byayo byinjijwe na Mbanza Joshua washinjwe guhabwa amakarita atari ukuri ku munota wa 39 ndetse na Muganuza Jean Pierre ‘Kavumbagu’ ku munota wa 71.

Akarengane ka Rwamagana City bivugwa ko kari kihishwe inyuma na Nzeyimana Félix wari Umukozi ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Muhire Henry,bose baherutse guhagarikwa ku mirimo yabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO