Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe ya AS Kigali ikubutse muri Libya aho urugendo rutayigendekeye uko yabyifuzaga dore ko yatsindiwe muri Libya igitego 1-0.
Ikipe ya AS Kigali nyuma yo kwihagararaho kuri Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye ikanganya na Al-Nasr yo mu gihugu cya Libya ntabwo umukino wo kwishyura wigeze uyorohera kuko yatsinzwe igitego 1-0.
Iyi kipe yakinnye neza umukino ubanza ndetse amahirwe yose yabonye iyatera inyoni bituma itoroherwa mu mukino wo kwishyura aho nyuma yo gutsindwa yahise isezererwa muri Caf Confederation Cup.
Icyakora kuri ubu Cassa n’abakinnyi be bamaze kugera I Kigali aho bagiye gukina imikino y’ibirarane harimo uwo bagomba gukina n’ikipe ya Gasogi United.