Nyuma yo kuvuga amagambo asesereza Abayahudi Adidas yitandukanyije na Kanye West

Kanye West udasiba mu itangazamakuru kuri ubu arimo kuvugwaho inkuru yemeza ko yamaze gutandukana n’uruganda rwa Adidas kubera imyitwarire ye idahwitse.

Kuri ubu byamaze gutangazwa ko Adidas yemeye guhomba arenga Miliyoni 246 z’Amadorali kubera gusesa aya masezerano bijyanye nuko batangiye gukorana mu mwaka wa 2013.

Impamvu nyamukuru iteye ibi byose ngo ni amagambo aharabika ndetse agasesereza Abayahudi uyu mugabo aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu butumwa Adidas yatanze kuri uyu wa 25 Ukwakira yavuze ko itakwihanganira amagambo yose abiba urwango, uyu mugabo yatangaje bituma bemera igihombo gikomeye kugirango bitandukanye n’uyu mugabo.

Adidas yagize iti "ntabwo yihanganira abapfobya Jenoside y’Abayahudi ndetse n’andi magambo yose y’urwango.

Ibitekerezo n’ibikorwa biherutse gutangwa na Ye ntibyemewe, imvugo z’urwango n’ibindi biteza akaga bitandukanye n’indangagaciro za sosiyete yacu.”

Ibi byatumye Adidas ihagarika ubufatanye yari ifitanye na Ye, ihagarika gukora ibicuruzwa bya Yeezy no kwishyura Ye hamwe n’amasosiyete ye.

Biravugwa ko uru rugada rwiyemeje guhomba miliyoni 246 z’amadorali ya Amerika muri uyu mwaka nyuma yo gusesa amasezerano na Kanye West.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO