Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Itsinda Salome & Roberto ni itsinda ry’abakristu Gatolika rikora umuziki usingiza Imana kandi ukubiyemo ubutumwa butandukanye bw’igisha abantu b’ingeri zose ndetse iri tsinda ryatangiye gukora umuziki kuburyo bweruye mu mwaka wa 2020, gusa iri tsinda ryamaze gusohora indirimbo nshya yitwa "Iyo byanze".
Indirimbo "Iyo byanze"ni indirimbo ya kabiri itsinda Salomé & Roberto bashyize hanze muri uyu mwaka wa 2022,nyuma y’aho mu kwa mbere basohoye indirimbo iri mu rurimi rw’igifaransa yitwa je te demande l’amour seigneur ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na KCM studio, Prod. Oreste, amashusho akorwa na director Alviz organ.
Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyazanywe n’umwe mu bagize iri tsinda , nyuma yo kwitegereza uburyo abantu benshi basenga bafite ibibazo ariko Imana yabasubiza bagahita barekera aho gusenga.
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugamije kwereka abantu ko badakwiye gusenga ari uko bafite ibibazo gusa.
iyi ndirimbo ihamya ko abantu bakwiye gusenga igihe cyose kandi batarambirwa, ikindi kandi irimo inyigisho y’uko ibyo Imana ihaye abantu bagomba kubibamo neza ndetse bakibuka kuyishimira aho kwirata imbaraga.
Umwe mubagize iri tsinda ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Genesisbizz yahamije ko iyi ndirimbo izafasha abantu gukomeza kubona agaciro k’isengesho mu buzima bwa buri munsi.
Ndetse akomeza avuga ko kandi igomba guhindura imitima y’abafataga isengesho nk’umuhango aho kuba igikorwa kibahuza n’Imana.
Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe hifashishijwe inkuru mpimbano yahimbwe niri tsinda, aho iyi nkuru igaragaza ko akenshi abantu basenga ari uko bugarijwe gusa, Imana yabasubiza bakirata imbaraga zabo.
Ni bumwe mu buryo twahisemo gukoresha kugira ngo inyigisho yiri tsinda ibashe kumvikanira mu majwi yabo.
Uburyo kandi n’amashusho akinnye bizafasha n’abadashobora kumva kuba basobanukirwa n’ibyo bareba.
Itsinda Salome & Roberto ryatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2020, mu myaka ibiri Kandi rimaze rikora umuziki rimaze kwegukana ibihembo 2, aho ibi bihembo ryabigenewe na Televiziyo ya Kiliziya Gatolika yitwa Pacis Tv.
Iri tsinda ryahawe ibi bihembo kubera guhiga abandi mu kiganiro kitwa
"Sipritual Talent show" kigenewe abanyempano.
Igihembo cya mbere iri tsinda ryakegukanye mu mwaka wa 2020 kubera indirimbo yitwa Umwungeri mwiza, ndetse igihembo cya kabiri iri tsinda ryagihawe kubera indirimbo yitwa Ivu rihoze.
indirimbo iyo byanze ya Solome & Riberto