Nyuma yo kwemeza itariki y’igitaramo Charly na Nina bashishikarije abaturage bo muri Congo kwitabira kwikingiza

Bamaze kwemeza ko bazitabira iserukiramuco rya muzika ryiswe iry’amahoro (Amani Festival) rizabera i Goma , itsinda Charly na Nina bashishikarije abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwikingiza Covid-19 ndetse no gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram, Charly na Nina bavuze ko bamaze kwemeza neza ko bazitabira iri serukiramuco rya Muzika rizabera muri Congo banakomeza basaba abatuye iki gihugu gukomeza kwitabira guhabwa inkingo za covid-19 no kwirinda muri rusange.

Bati:" Nshuti namwe bavandimwe twemeje ukugaragara kwacu i Goma kuwa o6 Gashyantare muri Amani festival".

Charly na Nina bakomeza bavuga ko bizeye kandi bishingikirije ku bafana ari nako babakangurira kurushaho kwikingiza kuko bibarinda kandi bikarinda n’abandi.

Aba bakobwa bari bamaze igihe kinini baratandukanye abakunzi b’umuziki wabo ntibahwemye kubereka ko babakumbuye ndetse n’umuziki wabo, nibyo byatumye bafata iya mbere bagaruka ku ruhando rwa muzika nyarwanda.

Iri serukiramuco rya muzika (Amani Festival) rizaba iminsi itatu ni ukuvuga guhera kuwa 04 kugeza kuwa 06 Gashyantare ari nawo munsi Abanyarwanda rukumbi batumiwe bazagaragara ku rubyiniro.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO