Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe ya FAR Rabat yo mu gihugu cya Morocco ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zayo yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi batanu aho hanasohotsemo izina Manzi Thierry.
Manzi Thierry yarekuwe na FAR Rabat, mu gihe yari amaze amezi atandatu gusa ayigezemo aho yari yasinye igice cy’umwaka muri iyi kipe.
Kuri ubu Manzi Thierry ari gukorera imyitozo muri APR FC ndetse bikomeje guhwihwiswa ko uyu musore ashobora kongera gukinira ikipe ya APR FC nyuma yo gutandukana na FAR Rabbat.