Nyuma yo kwivugana Aston Villa hamana Zichenko wa Arsenal yatangaje amagambo akomeye

Umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Ukraine bwana Olexandr Zichenko yatangaje amagambo akomeye nyuma y’aho Arsenal itsindiye Aston Villa ibitego 4-2.

Nyuma y’umukino wari umaze guhuza Arsenal na Aston Villa bwana Zichenko yatangaje ko ikipe yabo hari amasomo menshi yagiye yiga mu bihe binyuranye bijyanye n’urugamba bakunze kurwana umunsi ku wundi.

Mu magambo ye Zichenko yagize ati:nyuma y’uyu mukino ndashaka kuvuga ibintu bigera kuri bibiri,mbere na mbere twabonye isomo ridasanzwe kugeza ku mpera y’umukino.

Nk’uko nabivuzeho mbere ikipe yacu ifite abantu badasanzwe ndetse bashobora kugera kuri buri kimwe bifuza,ndatekereza ko nidukomeza kwitwara neza tugahatana bizagenda neza nk’uko byagenze mu gice kibanza cya Shampiyona.

Ibi Zichenko yabitangaje nyuma y’aho Arsenal yari imaze guturuka inyuma igatsinda Aston Villa ibitego bigera kuri 4-2 ndetse nyuma y’aho Man City inganyirije na Nottingam Forest byatumye Arsenal isubirana umwanya wayo wa mbere n’amanota agera kuri 54.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO