"Nzakomeza gukora umuziki wanjye mu nzira niyemeje" Visha Keiz

Umuhanzikazi Uwayezu Sylivie ukoresha izina rya Visha Keiz umwe mu bakobwa bakomeje kwerekana ingufu nyinshi mu ruhando rwa muzika nyarwanda yashyize hanze amashuso y’indirimbo My way ashimangira ko azakomeza gukora umuziki we mu nzira yiyemeje yo gushimisha abakunzi be.

Iyi ndirimbo My Way ayishyize hanze nyuma y’amezi arenga umunani ashyize hanze indi ndirimbo yise Never Give up iri mu zatumye atangira kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda ndetse no muri Uganda aho yatangiriye umuziki mu mwaka wa 2010.

Mu kiganiro na Genesisbizz uyu mukobwa ubu uri kubarizwa muri Repulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mugi wa Goma yadutangarije ko muri iyi minsi ashaka kwagura umuziki we cyane akaba aricyo gituma ari kugenda ashaka uko yakorana na bahanzi bo mu bihugu duturanye.

Ku bijyanye n’indirimbo ye nshya yise My Way Visha Keiz yagize ati “ n’indirimbo ikubiyemo ibintu byinshi nk’urukundo ndetse no gukora ikintu cyose mu buryo bwawe wihariye ntakiguciye intege.

Yakomeje agira ati nifuzaga gutanga ubutumwa ku bantu bakundana aho nasabye abafite abakunzi ko babakunda by’ukuri kuko urukundo ruryoha iyo babashije kumenya ibyo abakunzi babo bifuza .

Ku bijyanye n’imishinga afite muri muzika ye yagize ati “ Nubwo turi mu bihe bitoroheye isi kubera icyoreo cya Covid-19 we niyemeje gukora cyane umuziki wanjye, aho nizeza abakunzi banjye ko nyuma ya My Way ntazabicisha irungu ko ubu iki ari igihe cyo gusabana n’abakunzi ba muzika nyarwanda .

Indirimbo My way yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Laser Beat muri Beam Beat naho amashusho atunganywa na Fab Lab.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO