
[VERSE 1]
Ibikomere byarampindanyije
Amaraso yawe arantunganya
Nakwizeye mbona ko uri muganga
Nsanze ntaribeshye
wabumbuye akanwa kawe
uvuga ijambo rifite ubukana
rihahamura abatware b’umwijima
barakangarana
[CHORUS]
mbonye mu maso hawe
umucyo wawe urandasira
kuva ubwo intambwe zanjye
zabonye aho zikwiye guca (X2)
sinsiba kumva ijwi ryawe
rikunda kunyongorera
rinyemeza gushibuka
nubwo ndi igiti cyatemwe x2
Iti ndabibona ko utonekara
gusa humura ni jye uzakomora (Nzakomora X3)
nubwo utonekara (Nzakomora X3)
nubwo utonekara
[VERSE 2]
Ntabwo nzi uko ubigenza ngo
inama zingambanira uziremuze
ntabwo nzi uko ubigenza ngo
imigozi impambiriye uyihambure
ni inde uzi uko wabigenje ngo urupfu
rwa Lazaro zuhinduke ibitotsi bye
mfite inkuru nyinshi zituma nkwizera (Umutima wanjyeee)
Umutima wanjye ushaka kukwegera
narabimenye ko nta numwe uheza
ijambo ryawe ryambereye ipfundo ryiza (rimbwire X2)
rimfata ukuboko nkareka kuzerera
n’iyo byanshobeye nabuze aho mpera
ijambo ryawe niryo rinyobora neza (rimbwire X2)
[CHORUS]
mbonye mu maso hawe
umucyo wawe urandasira
kuva ubwo intambwe zanjye
zabonye aho zikwiye guca (X2)
sinsiba kumva ijwi ryawe
rikunda kunyongorera
rinyemeza gushibuka
nubwo ndi igiti cyatemwe (x2)
Iti ndabibona ko utonekara
gusa humura ni jye uzakomora (Nzakomora X3)
nubwo utonekara (Nzakomora X3)
nubwo utonekara
[OUTRO]
Mpembuza imvugo nziza yawe
nkunda iyo unganiriza cyane
unkumbuza amakuru y’ijuru (x2)
Mpembuza imvugo nziza yawe
nkunda iyo unganiriza cyane
unkumbuza amakuru y’ijuru (x2)
sinsiba kumva ijwi ryawe
rikunda kunyongorera
rinyemeza gushibuka
nubwo ndi igiti cyatemwe (x2)
Iti ndabibona ko utonekara
gusa humura ni jye uzakomora (Nzakomora X3)
nubwo utonekara (Nzakomora X3)
nubwo utonekara