" Nzamura ", indirimbo nshya ya Gentil Misigaro na Fortan Bigirimana-Video

“Nzamura”, indirimbo shya yari itegerejwe na benshi mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze kujya hanze. Ni amata abyaye amavuta ku bakunzi b’umusaraba bahora banyotewe no kwamamara k’ubutumwa bwiza.

Ni igihangano gihuriweho n’abaramyi mpuzamahanga bazwi muri aka karere barimo Fortran Bigirimana w’I Burundi ndetse na Gentil Misigaro.

Gentil Misigaro, umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cya Canada akaba umuvandimwe w’umuhanzi Adrien Misigaro, yabwiye GENESISBIZZ ko iyi ndirimbo yamaze gusohoka ndetse anakomoza no kubutumwa buyikubiyemo.

Yagize ati "butumwa buri muri iyi ndirimbo ni Isengesho turi gusaba Imana kugira ngo itwambike Imyambaro mishya(Idukure muri aka gahinda, imibabaro n’ingorane turi kunyuramo), ituzamure hejuru ku misozi(iduhe Intsinzi tuneshe ibi bihe turimo kunyuramo bigoye)."

Yakomeje agira ati "Nahisemo gukorana na Bigirimana Fortran ku mpamvu zitandukanye. Zimwe muri zo navuga nuko duhuje Iyerekwa ryo kwagura umurimo dukora w’ivugabutumwa tubinyujije mu ndirimbo, tukawugeza ku isi hose."

Yunzemo ati " Ikindi ni uko dusanzwe tur’inshuti, kandi twese tunogerwa n’indirimbo zituje. Narebye rero mu zindi ndirimbo zose nanditse mbona iyi ariyo ndirimbo nziza idukwiriye bitewe n’injyana ndetse n’amajwi yacu."

Fortand Bigirimina, ni umuhanzi w’umurundi kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa. Yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Umuhanzi Fortran Bigirimana aherutse kubwiye GENESISBIZZ ko inkuru ari impamo ko iyi ndirimbo koko yayikoranye na Gentil Misigaro.
Yakomeje atangaza ko umushinga w’ikorwa ry’iyi ndirimbo aba bahanzi bombi bawuhuriye mo I Brussel mu bubiligi, akaba ari naho bakoreye amajwi n’amashusho y’iyi ndirimbo.

Umuhanzi Fortran Bigirimana yahamirije GENESISBIZZ ko ubwo Gentil Misigaro yamuhamagaraga ngo bakorane indirimbo byamunejej cyane.
Yagize ati “Yarampamagaye arabinsaba, mu mutima numva nd’amahoro navyo niko kuyikora.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO