Nzarora wahagaritse gukina, yatangiye amasomo yo gutoza abazamu

Uwahoze ari umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Nzarora Marcel yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru ku myaka 27 y’amavuko, bitewe n’imvune yagiye agira mu mikinire ye, avuga ko yatangiye gufata amasomo yo gutoza abazamu.

Nzarora Marcel yari umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 mu 2011 ubwo yajyaga mu gikombe cy’isi muri Mexico ikaza kuviramo mu matsinda.

Nzaroroa Marcel yabwiye Newtimes ko mu byatumye ahagarika gukina umupira w’amaguru, aruko yagiye ahura n’imvune nyinshi, igihe amaze mu kibuga kikarutwa n’igihe amaze mu mvune.

Yagize ati: “Nari ntangiye kujya mbura mu mikino myinshi irenze iyo nakinnye kubera ikibazo cy’imvune. Guhagarika gukina umupira kugira ngo njye mu bindi byari icyemezo nafashe gikomeye.”

Nzarora yatangaje ko yatangiye kwiga ibijyanye no gutoza abazamu muri Scotland, anavuga ko aribyo yifuza kuzagira umwuga.

Ati: “Natangiye gufata amasomo aha, ndashaka kuzaba umutoza w’abazamu.”

Nzaroroa Marcel abayaye umukinnyi wa gatatu uhagaritse gukina umupira w’amaguru mu bakinnyi bagiye mu gikombe cy’isi mu 2011. Abandi bakinnyi bamaze guhagarika gukina umupira ni Hertier Turatsinze wasoreje mu Rwanda ndetse na Suleimana Kakira we wahagarikiye umupira I Dubai.

Nzarora Marcel bitewe n’imvune yagiye agira, ntabwo yakunze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nkuru, gusa yanyuze mu makipe y’ingimbi ya U20 ndetse na U23.

Nzarora Marcel yakunze kurangwa n’imvune

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO