’’Nzegura nabonye umurwayi wo mu mutwe uruta abandi" Elon Musk asubiza ku bwegure bwe nk’umuyobozi mukuru wa Twitter

Nyuma yo kubisabwa n’ubwiganze mu majwi bukerekana ko nta muntu ukeneye ko Elon Musk akomeza kuba umuyobozi mukuru wa Twitter, Uyu mwanzuro yawemeye gusa avuga ko azawushyira mu bikorwa habonetse umuntu udasanzwe yagereranyije n’ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Mu majwi 100% y’abatoye, 57.5% basabye ko uyu mugabo yegura naho 42.5% basaba ko yakomeza kuba umuyobozi mukuru wa Twitter.

Nk’uko yari yabyijeje abantu, Ubwiganze bwamusabye kwegura ndetse nyuma na nyuma yaje kubyemera gusa avuga ko azarekura intebe y’ubuyobozi ari uko yabonye umurwayi wo mu mutwe uruta abandi uzemera kumusimbura.

Ibi yabivuze ashaka kwerekana ko kuba umuyobozi mukuru wa Twitter bitoroshye, ko bigusaba kuba uri umuntu uzabasha gufata imyanzuro ikakaye.

Impamvu ni uko kuba umuyobozi mukuru w’uru rubuga bigusaba gufataimyanzuro rimwe na rimwe ishobora guhungabanya amarangamutima ya benshi ndetse nawe ikaba yakugiraho ingaruka zikomeye, Bityo ko intebe y’umuyobozi mukuru wa Twitter idashobora kwicarwaho n’ubonetse wese kuko birimo ingaruka zikomeye n’akazi katoroshye.

Elon Musk avugako uwo muntu naboneka, We azayobora ikipe ishinzwe gahunda za mudasobwa n’ububiko.


Elon Musk yashyize yemera kwegura

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO