Obama n’umugore we bashegeshwe bikomeye n’urupfu rw’umwamikazi Elizabeth wa II

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama n’umugore we Michelle Obama batangaje ko bashegeshwe cyane n’urupfu rw’Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth watabarutse ku myaka 96 y’amavuko.

Barack Obama n’umufasha we batangaje ko bashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Nyir’icyubahiro umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II.

Uyu mugabo Obama yifatanyije n’umufasha we ubwo bashyiraga hanze ubutumwa bwihanganisha umuryango mugari w’I Bwami mu gihe uri mu bihe bikomeye by’akababaro nyuma yo kubura Umwamikazi.

Barack Obama n’umufasha we batanze ubutumwa bw’ihumure ku muryango mugari w’I Bwami nyuma y’uko hari hashize amasaha make cyane hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ko Umwamikazi Elizabeth yashizemo umwuka ku gicamunsi cy’ejo kuwa Kane taliki ya 08 Nzeri 2022.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO