Odion Ighalo yatijwe mu ikipe ya Manchester united

Odion Ighalo, rutahizamu w’ikipe y’igihugu cya Nigeria yahawe nimero 25 azajya yambara mu mugongo mu ikipe ya Manchetser united mu gihe cy’amezi 6, nyuma yo gutizwa n’ikipe ya Shanghai Greenland Shenhua yari asanzwe akinamo.

Ikipe ya Manchester United ikomeje kwiyubaka mu buryo bwose bushoboka kugirango irebe ko yaza mu myanya myiza ya mbere muri shampiyona yo mu gihugu cy’Ubwongereza .

Ighalo yaje mu ikipe ya Manchester United gusimbura Marcus Rashford wagize ikibazo cy’imvune munsi y’umugongo mu minsi ishize. Ighalo akina nka rutahizamu cyangwa agakina aca kuruhande.

Ighalo avuye mu gihugu cy’ubushimwa, akaba ariwe mukinnyi wari ufite ibitego byishi ,akaba yari na kapiteni w’ikipe ya Shanghai Shenhua yarangije kumutiza muri Manchester United mu gihe cy’amezi atandatu.

Uyu Musore yahawe umwambaro wahoze wambarwa n’uwari kapiteni wa Manchester united Antonio Valencia wayikiniye imyaka igera ku icumi kuri ubu akaba atakiyibarizwamo.

Ighalo yavutse tariki 16 gicurasi 1989 avukira mu Gihugu cya Nigeria mu mugi wa Lagos. Ighalo kuri ubu afite umugore umwe n’umwana umwe.

.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO