Olivia Rodrigo yabaye umuhanzikazi w’umwaka mu bihembo bya Billboard

Umuhanzikazi Olivia Rodrigo niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu cyiciro cy’abagore gitangwa na Billboard.

Olivia Isabel Rodrigo ni umuhanzikazi w’Umunyamerika, akaba umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filime.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 niwe watowe nk’umuhanzikazi w’umwaka mu bihembo bya Billboard.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Billboard itegura ikanahemba abantu bitwaye neza mu muziki buri mwaka yavuze ko uyu mukobwa Olivia Rodrigo ariwe wahize abandi bahanzikazi mu mwaka wa 2021.

Umuyobozi akaba n’umugenzuzi wa Billboard witwa "Hannah Karp" yabivuze muri aya magambo agira ati: "urugendo rwa Olivia Rodrigo rumuganisha mu kwamamara arukomora ku banyabigwi b’abaririmbyi bo mu njyana ya Pop music. Impano ye yo kuvuga inkuru no kwandika indirimbo nibyo byamugize umwe mu bakunzwe muri uriya mwaka".

Uyu muhanzikazi Olivia zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekanye cyane muri 2021 harimo iyitwa ’Drivers License’ na ’Good 4 u’ hamwe na alubumu y’umuryango yise ’Sour’. Yabaye umuhanzikazi wagize indirimbo 11 ziri kuri alubumu ye zaje muri 30 za mbere kuri Billboard Hot 100 chart .

Ibyo bihembo by’umuhanzikazi w’umwaka bitangwa na Billboard bizatangwa ku wa 02 Werurwe, 2022.

Abandi bahanzikazi bazahembwa barimo aba bakurikira: Doja Cat, Saweetie, Summer Walker n’abandi benshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO