Oprah wahoze ari umufasha wa Katauti agiye kurongorwa n’umugabo wa kane

Irene Uwoya abenshi bamuzi ku izina rya Oprah ni umukinnyi wa filimi ukomeye cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse kuri ubu, Oprah wahoze ari umugore wa Katauti agiye kurongorwa n’umugabo wa kane.

Nyuma y’abagabo barimo Ndikumana Amadi Katauti,Dogo Janjan, tutirengagije nundi mugabo bakoze ubukwe mu minsi ishize, gusa magingo aya, uyu mugore yamaze gutangaza ko yitegura gukora ubukwe n’umugabo wa kane.

Yifashishije Instagram ye Oprah yasangize amafoto abakunzi be, ndetse ahamya ko arimo kwitegura ubundi bukwe.

Iyi nkuru yasamiwe hejuru n’abatari bake ndetse na Wasafi Tv yahise ihamya iyi nkuru mu maguru mashya.

Ubukwe yaherukaga gukora bwari bwaragizwe ubwiru bikomeye gusa kuri iyi nshuro uyu mugore yasakaje amafoto y’ubu bukwe ku mbuga nkoranyambaga ze.

Nta mazina cyangwa imyirondoro ifatika yari yatangazwa ajyanye n’uyu mugabo ugiye kurongora Oprah.

Mu mwaka wa 2009 nibwo Oprah yashyingiranwe n’uwahoze ari umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi, ariwe Ndikumana Amadi Katauti gusa baje gutandukana mu mwaka wa 2017 kubera ikibazo cyo kutumvikana dore ko bashinzanyaga gucana inyuma.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO