Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Ku wa 13 Gashyantare 2022 hari hitezwe byinshi muri uyu mujyi ukunzwe kurangwamo kwitabirwa mu myidagaduro usanga akenshi ibitaramo byitabirwa cyane muri aka karere gakunzwe kurangwamo amahumbezi no gusurwa cyane birenze.
Hakunzwe Ndetse no kurangwamo abakerarugendo benshi cyane, uko bwije n’uko bukeye i Musanze hagenda hagaragara impinduka mu mikorere yabo ya buri munsi.
Mu kiganiro GENESISBIZZ yagiranye na bamwe mu bateguye iki gitaramo batubwiye impamvu nyamukuru n’icyo bari bagamije.
Umuyobozi uhagarariye iki gitaramo cyiswe "VALENTINE’S PARTY" Bwana Niyonzima Oliver wakoraga nka Event Director, Twagiranye ikiganiro atubwira ko bishimiye kuzana iki gitaramo i Musanze kuko ariho hakunzwe kugaragaza ubushake mu kwitabira ibitaramo.
Batubwiye impamvu iki gitaramo cyateguwe kuzabera muri FATIMA Hotel yakomeje atubwira ko,iyi hotel ari imwe mu nzu z’ikitegererezo ziri mu karere bishimiye ko igitaramo cyaberamo.
Abitabiriye iki gitaramo babashaga kubona Icyo bifuza arinako bataramirwa N’impala orchestre ku mahumbezi ya Pisine (Swimming pool).
Ubuyobozi bwa classic 250 bwatubwiye ko bateganyirije abanyarwanda Bose Festival yiswe Summer festival izatangira mu kwezi kwa Gicurasi, ikazahera Mu Karere ka Muhanga ,Huye n’utundi turere tugize igihugu Ikazasorezwa Mu mujyi wa Kigali nyuma y’uko bagiriye ibihe byiza i Musanze.