Perezida Volodymyr Zelensky yagaragaye mu Mujyi wa Kherson uherutse kubohorwa n’igisirikare cya Ukraine

Perezida wa Ukraine bwana Volodymr Zelensky yagendereye Umujyi avuga ko ingabo ze zifitemo ijambo witwa Kherson nyuma y’aho Uburusiya bukuyemo akarenge ndetse uyu mugabo yanagejeje ijambo ku basirikare ba Ukraine bateraniye muri uwo Mujyi.
Kugeza ubu bamwe mu bakurikiranira hafi intambara ya Ukraine n’Uburusiya bavuga ko kuba Ukraine yasubiranye uyu Mujyi bifatwa nk’intsinzi ikomeye kuri yo.
Icyakora ku rundi ruhande bifatwa nk’igihombo gikomeye cyane ku Burusiya dore ko uyu Mujyi wafatwaga nk’umurwa mukuru w’uduce twose Uburusiya bwari bumaze gufata.
Reuters ivuga ko nyakubahwa Zelensky yabwiye abasirikare ko Ukraine yiteguye amahoro, ndetse ngo akaba ari amahoro ku gihugu cyose muri rusange.
Mu bindi kandi Zelensky yavuze yaboneyeho umwanya wo gucyeza ibihugu bigize OTAN/NATO aho yahamije ko ubufasha bwabo bwakomeje kandi buzakomeza kuba ingenzi mu ntambara igihugu cye gihanganyemo n’Uburusiya.
Perezida wa Ukraine Volodymr Zelensky yagiriye uruzinduko rukomeye mu Mujyi wa Kherson ndetse agenera n’ubutumwa bukomeye abasirikre b’igihugu.