PAKISITANI:Agahinda gashira akandi ari ibagara umugeni yaguye mu mpanuka y’imodoka umugabo we ararokoka

Mu gihugu cya Pakisitani haravugwa inkuru iteye agahinda aho umugeni yahitanwe n’impanuka n’abandi bantu batatu bari kumwe nawe ndetse ibi byabaye bavuye mu birori by’ubukwe.
Abashyinzwe ubutabazi bw’ibanze bihutiye kujya aho iyo mpanuka yabereye ubwo byari bimaze kumenyekana ko imodoka irenze umuhanda.
Biravugwa ko iyo modoka yari itwaye abantu 9 ndetse harimo n’abana batatu gusa byatangajwe ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yakase ikorosi agahita arenga umuhanda wa Muzaffarabad-Neelam mbere yo kugwa mu manga.
Umugeni witwa Safeena Lateef w’imyaka 19 y’amavuko, yaguye muri iyo mpanuka,mu gihe umugabo we witwa bwana Owais w’imyaka 22 yakomeretse.
biravugwa ko kandi abandi batatu baguye muri iyo mpanuka barimo umushoferi w’umugabo n’abagore babiri.