PAKISTAN:Ihene yavugishije benshi kubera kuvukana amatwi akabakaba hafi Metero y’uburebure

Uko ibihe bigenda bisimburana hagenda haduka ibintu bitandukanye kandi bitangaje ndetse mu minsi ishize mu gihugu cya Pakistani havutse ihene itangaje aho ariyo hene mu mateka y’Isi yavukanye amatwi maremare kurusha indi iyo ariyo yose.

Ubwo iyi hene yavukaga banyirayo bahise batungurwa n’amatwi ivukanye ukuntu yari maremare ndetse yari hafi kugira metero y’uburebure ako kanya bahise bayibatiza izina rya simba.

Iyi hene bivugwa ko yavukiye mu gihugu cya Pakistani mu gace kitwa Kurachi,ndetse nyiri iyi hene, yitwa Mohammad Hasan Narejo.

Bivugwa ko nyiri iyi hene ngo yaba yaratangiye kuvugana na Guiness World of Records kugirango iyi hene ye nayo ibe yakwinjizwa mu bintu bidasanzwe byabayeho kuri uyu mubumbe ndetse bivugwa ko agahigo k’iyi hene kazitwa ihene yabayeho ifite amatwi maremare ku Isi.

Nyiri iyi hene aganira n’itangazamakuru yagize ati “Mu minsi 10 cyangwa 12 Simba imaze kuvuka, yatangiye kugaragara mu Binyamakuru byaba imbere mu Gihugu no hanze, none mu minsi 30 imaze kuba ikimenyabose kandi no mu myaka 25 cyangwa 30 ntekereza ko izaba igifite ako gahigo.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO